Abacuruza amatungo bakwiye kujya bayatwara mu buryo butayahungabanya

Iyo urebye uburyo bamwe mu bantu bacuruza amatungo bayatwara usanga biteye inkeke kuko hari abayatwara mu buryo bubangamiye ubuzima bwayo. Amatungo akunze guhura n’ikibazo nk’iki cyane ni ayo mu bwoko bw’ibiguruka (inkoko, imbata, dendo) kuko ba nyiri ukuyatwara baba bashaka gutwara menshi, maze hakaba ubwo usanze nk’umuntu yapakiye inkoko mu mufuka ubundi akikorera.

 Kubera ubwinshi bw’inkoko nyinshi ziba zipakiye mu mufuka cyangwa mu bitebo, amwe ugasanga yaryamiye ayandi ukibaza niba abona uko ahumeka bikakuyobera. Andi matungo atwarwa ku buryo ubona burimo iyica rubozo ni inka zitwarwa mu mamodoka baziziritse amahembe n’imirizo ku buryo n’inaniwe ibura uko iryama.

Umwe mu bavuzi b’amatungo waganiriye n'umuganura.com, yadutangarije ko gutwara amatungo nabi yaba agiye kuribwa cyangwa kororwa biyagiraho ingaruka ku buzima bwayo ariko cyane cyane agiye kuribwa ngo hari ibyo atakaza ku miterere y’inyama yari gutanga. Ikindi uyu mu veterineri avuga ni uko hari n’amabwiriza avuga ko amatungo adakwiye kubabazwa bene ako kageni.

Ibi ariko usanga ba nyiri ugutwara amatungo batabikozwa kuko icyo baba bareba ari inyungu bayakuramo batitaye ku buzima bwayo.

Classification of article: 

Add new comment

17 + 1 =