Abahinzi 40 000 mu turere 6 bagiye gufashwa guhinga imboga n’imbuto

Ni umushinga w’Abaholandi gufasha abahinzi  40 000 mu Turere twa Karongi, Ngororero, Nyabihu, Muhanga, Rubavu, na Rutsiro guhinga imbuto( ibinyomoro n’amatunda) n’imboga(imiteja, kaloti…)kugira ngo bizabafashe kubaburira abana babo intungamubiri ariko bashobore no kugurisha ku isoko.

Mu mbuto hazibandwa ku binyomoro n’amatunda

Uyu mushinga watangirije i Muhanga kuri uyu wa Gatatu mu murenge wa Nyamabuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe ubukungu Innocent Kayiranga avuga ko uriya mushinga uzafasha umurenge wa Nyamabuye n’Akarere muri rusange kuzamura urwego rw’imiriro kuko ngo imirire mibi igaragara mu ngo 185 mu karere hose.

Ngo benshi mu bana bagize iriya miryango bari mu ibara ry’umuhondo.

Avuga ko Muhanga ifite ibishanga byinshi iteganya guhingamo imboga n’imbuto.

Umuyobozi wungirije mu Kigo cy’Igihugu  gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi  Sandrine Urujeni  avuga ko uriya mushinga uzafasha abahinzi gukora akazi kabo neza, bakeza ibintu byiza bishobora kugurishwa ku isoko mpuzamahanga.

Ati:” Dufite abahinzi benshi mu Rwanda twamaze guhuza na bagenzi babo ku isoko mpuzamahanga kandi bizabagirira akamaro.”

Ambasaderi w’Ubuholande mu Rwanda Frederique de Man avuga ko  uyu mushinga bateye inkunga ufite ibintu bibiri by’ingenzi abahinzi bakwiye  kwibandaho.

Ibyo ngo  birimo  kuzamura urwego rw’imirire, gusagurira isoko ry’imbere mu gihugu no kuzagurira iryo hanze.

Mu murenge wa Nyamabuye ngo umushinga uzatangirira mu gishanga cya Makera kuri Hegitari 50. Ubu buso ngo buzagurwa uko iminsi izajya yicuma kugira ngo n’umusaruro uzarusheho kuba mwinshi.

Uyu mushinga uzaterwa inkunga n’ikigo cy’Abaholandi kitwa HORTINVEST.

Imiteja, kaloti, amashaza n’ibind nabyo bizahingwa

Ni umushinga izaterwa inkunga na Ambasade y’Ubuholandi ku bufatanye n’uturere turindwi. Aha ni muri Muhanga

Ambasaderi w’Ubuholandi mu Rwanda Frederique de Man avuga ko bashaka ko igwingira ricika mu Rwanda

MUHIZI Elisee

UMUSEKE.RW/Muhanga.

Add new comment

6 + 12 =