Abo turibo

IKAZE KU RUBUGA www.umuganura.com!

Umuganura.com  ni urubuga rwa internet ruhuriwe ho nabantu benshi bafite intego imwe yo kwigisha uburyo ibintu bikorwa rukaba rwaratangiye rwibanda cyane cyane kubyerekeye ubuhinzi n’ubworozi kubera ko aribyo bitunze abantu benshi ku Isi.

Ibi byose usoma k’urubuga www.umuganura.com byanditswe cyangwa byashyizweho n’umuntu wifuza ko mugenzi we basangiye kubaho nk’ikiremwa muntu yamenya uko ibintu bikorwa bityo bikaba byamufasha m’ubuzima bwa buri munsi.

Kuba u Rwanda rugaragara mu ibihugu icumi byambere muri Afurika bifite umubare munini wabakoresha murandasi (internet) nibyo byatumye hashingwa uru rubuga , bityo murandasi (internet) yakagombye kuba umuyoboro bakuraho amakuru yafasha  mu kugana ku iterambere rirambye

 Kuri www.umuganura.com urashobora  kubona amakuru, inama, kugira ibitekerezo bishya ndetse n’ibindi byatuma wunguka kugirango utangire cyangwa se wagure business zawe cyangwa ubumenyi .

 

Ushobora nawe gutangira gusangiza abandi ubumenyi bwawe cyangwa ibyo waba warasomye bishobora kubateza imbere   aho icyo usabwa ari ukugira page kuri umuganura.com ugatangira kubasangiza ubumenyi .

Tangira kwandika ufunguza account kurubuga  kanda hano cyangwa utwandikira kuri info@umuganura.com

Iyo ushyize amakuru kuri umuganura.com  aba abaye umutungo wayo. Uwayashyizeho ariko nawe aba ayafiteho uburenganzira busesuye.

 

Ibisobanuro by’ikirango cya UMUGANURA.com

Mukunzi wa umuganura.com,

Uramutse ufite ibitekerezo, amakuru   wifuza gusangiza abakunzi ba umuganura.com, wayohereza kuri aderesi zikurikira hasi.

Twishimira abafatanyabikorwa cyane kuri uru rubuga. Mu gihe uramutse ufite ibyo wifuza kwamamaza  hano birigukorwa kubuntu kandi vuba , watwoherereza banner ifite Pixels zingana na 452 kuri 100.