Birakwiye kugabanya amasukari mu mubiri

Biragoye kugaragaza igipimo ntarengwa cy’amasukari umubiri w’umuntu uba ukeneye. Gusa, ngo si byiza kuyafata ari menshi kuko ngo bishobora gutera indwara zitandukanye. Abahanga mu mbonezamirire berekanye ko gufata isukari nyinshi, cyangwa se ibiribwa bikungahaye ku isukari nabyo ngo bikurura ingaruka nyinshi ku mubiri cyane cyane ku rura runini ndetse kenshi bikaba aribyo nyirabayazana wo kugira umubyibuho ukabije. Uretse ibyo indwara y’umubyibuho ukabije ishobora no guturuka ku biribwa bimwe na bimwe bifite karoli nyinshi. Aha harimo ibiribwa bifite karoli kuva kuri 225 kugera kuri 275 kuri garama 100.

Muri iki gihe, ngo hakunze kuboneka ibibazo by’indwara ziterwa n’amasukari aho ibyo bibazo bikunze kwibasira ahantu hari uturemangingo tumwe na tumwe ni ukuvuga ntibifate hose ku mubiri w’umuntu. Ibiribwa bitegurirwa mu rugo ngo si cyane mu guteza izo ndwara. Ibitungwa agatoki ni ibiribwa cyane cyane bifite inkomoko mu nganda aho usanga bikunzwe cyane kubera uburyohe. Abahanga banerekanye ibinyobwa biryohereye cyangwa birimo akotsi gatumuka (gaz), byaba ibikomoka ku mbuto, icyayi cyangwa ibinyamitobe aho ngo biba ari indiri y’inkomoko y’isukari ndengarugero, bikururira ubikoresha ibibazo by’indwara zimwe na zimwe. Bene ibyo biribwa bikunze kuba byanditseho amagambo yo mururimi rw’amahanga agira ati “Fructose, Glucose, Maltose, dextrose, galactose, sucrose, lactose, sirop,miel, malasse, cassonade”. Uru rutonde ntaho rudasangwa mu maguriro manini akunze kwitwa « Super market », haba mu mijyi cyangwa mu byaro. Ku birebana n’ibivugwa ko isukari nyinshi mu mubiri yongera ibibazo birimo indwara ya kanseri, ariko ngo n’ubwo bimeze gutyo, ngo ibyo ntibyagereranywa n’itabi. Icyagarutsweho ni uko gusa ngo yongera ibibazo by’uburwayi buba busanzwe bufite aho bwihishe, dore ko ngo uturemangingo duto tugize umubiri tugenda two ubwawo tubika isukari gahoro gahoro kuko uo umuntu agenda afata isukari cyane, utwo turemangingo tugenda turushaho kuyikungahazaho nyuma tukananirwa bityo isukari nayo kwiyongera ubudatuza bikaba intandaro y’ibyorezo by’indwara.

Inyigo yakozwe n’ikigega cy’isi yerekanye ko ihuriro riri hagati y’isukari n’indwara ya Kanseri mu gihe cy’imyaka ishize aho bagerageje gupima ikigero cya “insuline” nyinshi mu maraso ari nayo nyirabayazana ikomeye ituma isukari yiyongera mu mubiri nyuma ibyo byagaragaje ko abantu bafite “insuline” nyinshi mu maraso aribo bari bafite kanseri y’igikatu aho icyo gihe itatinze kubahitana. Uretse ibyo, indwara ya diyabete bakunze kwita indwara y’igisukari nayo ngo ntiyari iboroheye.

Inama zigirwa abakunzi b’isukari

Inzobere mu mbonezamirire zitandukanye ku rubuga rwa interinete doctissimo.fr zivuga ko kunywa isukari cyane atari byiza. Ariko ngo kuko hari abantu badashobora kuyitenguha batitaye ku ngaruka ziza nyuma, ngo inama isumba izindi bagirwa ni ukugerageza kuyigabanya uko bucyeye n’uko bwije ndetse ntibirengagize kwipimisha kenshi ku byuma byabugenewe. Kuko hari abantu benshi bakunda gukoresha isukari nka deseri “dessert”, ni ukuvuga aho bamara kurya bakarenza ku biryo ibifungurwa bikungahaye ku isukari nk’imineke, chokola, bakarigata isukari nyiri izina n’ibindi. Ibyo byose ngo ni ukwikururira akaga. Inama ngo ni ukubifata nka 1 cyangwa kabiri mu cyumweru. Izindi nama ni izerekeranye no kunywa ibinyobwa bikungahaye ku isukari gake gashoboka ahubwo bigasimbuzwa amazi kuko nk’uko byakomeje bishimangirwa ngo si byiza kwitabira amafunguro y’ibiribwa birimo isukari mu gitondo, ku manywa cyangwa se n’ijoro. Aha, twibutse ko kwirinda biruta kwivuza.

Isukari ifite n’ibyiza

N’ubwo isukari ivugwaho ingaruka nyinshi ariko ngo ifite n’ibyiza ifitiye umubiri aho ku bayifata ku kigero gikwiye kandi gikenewe bituma itera imbaraga umubiri. Isukari ikomoka ku bihingwa nka beterave cyangwa ibisheke, ngo ifitanye isano rya hafi n’ibintu bitanga imbaraga. Uwo ariwe wese uzi ibibi biterwa n’isukari, yakwibaza niba ari ngombwa kubifungura? Igisubizo ni yego kuko bituma umubiri ukora neza, urwungano ngogozi rukarushaho gukora akazi karwo neza. Ikindi ni uko yongerera imbaraga utugirangingo tw’umubiri cyane cyane uturandaryi tugana mu bwonko, imitsi ndetse n’umwijima.

Ku birebana n’ikigero cyayo gikwiye mu mubiri, ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cy’ubufaransa, umuntu umwe yashoboraga gukoresha we ubwe isukari ingana n’ibiro 27 ku kwezi. Gusa ngo muri ibi bihe icyo gipimo bagenda bakigabanura. Gufata isukari ni ngombwa ariko ngo igafatwa ku gipimo gito bitewe n’uko ibiribwa bimwe na bimwe bigenda bigira isukari. Aha, icyakorwa ngo uretse kuyifata kuri icyo kigero gito, ngo hari no kujya kumva inama z’umuganga umukurikiranira hafi kuko ariwe ubwe ushobora gutanga igipimo ntarengwa cy’isukari.

Ku birebana no gufata isukari nyuma yo kurya, ibyiza ngo ni ukuyifata mu gihe cyo kurya nyirizina ariko ku bakora imyitozo ngororamubiri ihoraho bo ngo bashobora kuyifata nyuma yo kurya ntibigire ikibazo biteza kuko kuri bo gufata ibiribwa cyangwa ibinyobwa bifite isukari bibagarurira imbaraga baba batakaje igihe bakora siporo.

Igipimo cya karori iba mu isukari

Isukari ingana na garama 5,9 habamo Karori 23,6. Isukari ifite ikigero cya garama 7,9 isangwamo Karori ifite igipimo cya 31,6. Ku birebana n’isukari kandi abantu bakwiye kumenya ko abana bato baba bayikeneye mu mikurire myiza y’umubiri wabo. Abahanga mu bijyanye n’imirire myiza bemeza ko ibiribwa hafi ya byose biba bifite nibura 50% by’ibikomoka ku isukari bityo ngo si byiza ku barwaye indwara y’igisukari cyangwa iz’amenyo gukoresha cyane ibikomoka ku isukari. Mu bindi, ni uko ntawe ukwiye kwiyibagiza ko isukari umuntu wese ayivukana ikagenda yiyongera bitewe n’ibiribwa umuntu agenda afata.

source:imvaho nshya

Add new comment

1 + 1 =