Gutereka ubwatsi bishobora gukemura amapfa mu bworozi

Ubwatsi bwo ku gihe cy’imvura buboneka ari bwinshi bityo bukaba bwakwifashishwa mu gukemura ikibazo cy’ibura ryabwo mu bihe by’izuba bitera ikibazo cyitoroshye ku bafite amatungo

Nk’uko tubikesha ikigo cyitwa ‘‘College Salvador Allemande’’ cyigisha ibijyane n’ubuhinzi n’ubworozi mu mikorere y’abahinzi, ngo baba bakagombye kumenya uburyo bagerageza kubika ubwatsi bw’amatungo, kuko ahanini usanga ihindagurika ry’ibihe by’imvura bijya bitera amapfa ku matungo, bityo ugasanga bitumye hataboneka umusaruro uhagije ukomoka ku matungo.

Ibyo ngo bikaba bikorwa mu gihe habikwa ubwatsi bw’amatungo kandi bukamara igihe kirekire, hagenda hakurwaho buke bugafasha amatungo, mu gihe ubundi bushobora kuba bwarumye ku misozi.

Aha bavuga ko henshi mu bihugu bya Afurika bikorerwamo ubworozi bwaba ubwa gihanga cyangwa ubuteye imbere, hamwe na hamwe batangiye gukoresha uburyo bwo gutaba ubwatsi bugahonga, bukigumira mu gitaka bityo umworozi akajya akuraho buke buke uko agenda abukenera.

Aha avuga ko bidasaba ubumenyi buhambaye, ariko busaba kubucukurira icyobo kinini ukabwubakira, nyuma ukaza gusiga icyobo kimwe gicamo umwuka ndetse hakanasohokera umwotsi ukomotse muri bwa bwatsi igihe bwahonze.

Akenshi usanga ibyo bikorwa ku bwatsi bw’ibinyampeke, kuko ari bwo ahanini bubikika igihe, ntihagire impinduka nini ishobora gupfa kubaho. Urubingo ruri mu byatsi byifashishwa cyane, bikabanza gukamurwamo umutobe wabyo, bigasigara bidashobora kubora kugeza igihe kinini nk’uko umuntu abishaka.

Ubwo buryo kandi bushobora kwifashishwa kugira ngo n’igihe hari ubwatsi bwinshi, bikaba byakorwa kugira ngo hirindwe ko bwapfushwa ubusa, kandi ubusanzwe bwakagombye kwifashishwa bwose mu kugaburirwa amatungo mu gihe kirekire, bidasabye ko buba ari bushya.

Classification of article: 

Add new comment

18 + 0 =