I Karongi na ho habonetse AMASHYUZA

Ubu aya mazi aserura yo mu nda y’isi mu Rwanda ntazakomeza kubarizwa mu Bugarama (Rusizi) na Nyamyumba (Rubavu) gusa kuko n’i Gitarama muri Karongi naho yahabonetse.

Hamwe mu habonetse amashyuza i Karongi

Hamwe mu habonetse amashyuza i Karongi

Abaturage bo mu kagari ka Gitarama Umurenge wa Bwishyura bavuga ko hashize iminsi micye babonye aya mazi apfupfunuka mu kibaya basanzwe bahingamo imboga n’indi myaka.

 

Abaturage bavuga ko aha hantu mbere hahoze hari amazi y’ikiyaga cya Kivu ariko guhera mu 1993 ngo cyatangiye kugenda gikama hano, gisubira inyuma.

Mu minsi ishize abahingaga bakubitaga amasuka mu gice runaka hagapfupfunuka amazi aserura ku bushyuhe buri hagati ya 50 na 80°C.

Amashyuza asanzwe aboneka mu Bugarama abahanga bavuga ko akomoka ku mikoki minini yo mu burasirazuba bw’Africa (East African Rift) naho aboneka i Nyamyumba akaba ngo akomoka ku mbaraga zo munsi y’ibirunga.

Ayabonetse aha i Karongi biracyari bishya ntiharatangazwa yo impamvu yayo muri izi zisanzwe zizwi, kugera hano yabonetse nta nzira nziza ihari ni akayira, aba baturage bahise bamenyesha abayobozi.

Kuri iki cyumweru ubuyobozi bw’Akarere, Umurenge n’abashinzwe umutekano bahasuye basanga koko aya mazi ariho araserura.

Uyu uhinga muri iki kibaya avuga ko mbere hahoze hari amazi ya Kivu ariko akagenda akama

Uyu uhinga muri iki kibaya avuga ko mbere hahoze hari amazi ya Kivu ariko akagenda akama kuva mu 1993

Drocella Mukashema umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko kuva ubu bagiye gukora ku buryo aha hantu haboneka umuhanda uhagera ku buryo byakorohereza ubukerarugendo bushobora kuzahatangira vuba.

 

Amashyuza aho asanzwe amenyerewe mu Bugarama na Nyamyumba ni ahantu hasurwa n’abatari bacye, hari abakoresha ‘massage’ aya mazi kuko ngo avura amavunane cyane.

Amashyuza ariko kandi ashobora kwifashishwa mu gutanga ingufu, Leta y’u Rwanda yarabigerageje ku kirunga cya Karisimbi ariko umushinga upfuba wari umaze gutangwaho akayabo.

Uwimana Phanuel  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura avuga ko aha hantu nubwo hatari hazwi abaturage bakwiye kumva ko ubu bafite ikintu nyaburanga bakwiye kuhabyaza umusaruro.

Nyamyumba aya mazi bamwe yabahaye akazi kuko bakora massage bakabona amafaranga

Nyamyumba aya mazi bamwe yabahaye akazi kuko bakora massage bakabona amafaranga

Aya mazi araboneka mu duce tunyuranye muri iki kibaya

Aya mazi araboneka mu duce tunyuranye muri iki kibaya

Ubu i Karongi na ho hari amashyuza yahabonetse

Ubu i Karongi na ho hari amashyuza yahabonetse

 

Source:

Sylvain NGABOKA
UMUSEKE.RW/Karongi

Add new comment

4 + 4 =