IBIVUMBIKISHO BY’URUKUNDO: KWITA KU WO MWASHAKANYE!

Mu bihe byose nta wigeze arambirwa gukundwa! Urukundo iyo ruhari ruhora ari rwiza, ikindi icyo ari cyo cyose cyaba kibi nta ho gihuriye na rwo n’aho cyakwitwaza kwihisha inyuma yarwo cyangwa kikarwitirwa!

Ku bashakanye rero ruhera kureshyanya (fiancailles). Icyo kikaba igihe benshi mu bashakanye bahora bibuka, bibaza impamvu uburyohe bw’urukundo budahora bumeze nk’ubwo muri fiancailles! Ubundi muri fiancailles urukundo ruryoha rute? Muhura kenshi, muganira kenshi, mwandikirana ubutumwa bugufi burimo amagambo y’urukundo, muratungurana mu mpano muhana bitewe n’icyabaye, buri wese arusha abandi bantu bose kuba hafi y’undi iyo habaye ibyago cyangwa mu bihe byiza!

Ibi ni nabyo abashakanye baba bagomba gukomeza. Ariko hakajyaho n’akarusho ko kumenya icyo kururyoshya umunsi ku wundi kuko noneho muba muri mu buzima musangiye, murahorana! Iyo ibi utabikoze, bigaragara ko wakoze nk’umunyeshuri wiga ashaka amanota, akayabona, wagera mu kazi ugasanga urasa nk’utarigeze yiga!

Aho urukundo rukendera, akenshi ni bo babyitera. Uko inshingano ziyongera ni ko baba bagomba kubiganiraho, bakareba icyo bakora kugirango buri wese abonere undi igihe cyo kumwitaho. Uzi ko hari n’aho usanga umwe adaheruka kubona ko undi yambaye neza ngo anabimubwire? Ntihazagire ugutanga kubwira uwo mwashakanye ko akeye, yambaye neza cyangwa kumubwira felicitations nyuma y’uko agaragaje ubudashyikirwa!

 

sign

Add new comment

6 + 6 =

Ibindi ukwiye kumenya