Ikawa y’u Rwanda irimo kwishimirwa n’abaguzi bakoresha urubuga rwa Alibaba

Nyuma y’amezi abiri hasinywe amasezerano atuma ibicuruzwa by’abanyarwanda bizajya bigurishwa mu Bushinwa binyuze ku isoko ryo kuri internet rya Alibaba Group, ubu Abanyarwanda bacuruza ikawa batangiye kubona umusaruro.

 

Mu Ukwakira 2018, nibwo u Rwanda na Alibaba Group, basinyanye amasezerano y’ubufatanye atatu yo gutangiza urubuga eWTP (electronic World Trade Platform), rufasha ibigo bito n’ibiciriritse gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu ikoranabuhanga.

Ni amasezerano yasinyiwe i Kigali, ahari Umuyobozi wa Alibaba Group ari nawe wayishinze Jack Ma na Perezida Paul Kagame.

Aya masezerano akaba agamije gufungurira ibigo bito n’ibiciriritse gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu ikoranabuhanga, bikagera no ku Bashinwa barenga miliyari 1.3.

Nubwo hataragaragazwa agaciro k’ibimaze gucuruzwa muri iki gihe cy’amezi abiri, ibigo bitatu by’Abanyarwanda bicuruza ikawa byatangiye kuyigurisha biciye ku rubuga eWTP.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), cyavuze ko ikawa y’u Rwanda iri mu byakenewe cyane mu Ugushyingo 2018.

Diane Sayinzoga ushinzwe ishami ry’ibyoherezwa mu mahanga muri RDB yagize ati “Twabwiwe ko ikawa yacu iri mu byashatswe cyane kuri uru rubuga, kugeza ubu ntiturabara agaciro k’ibyamaze gucuruzwa ariko gucuruza biri hejuru.”

Yavuze ko nubwo abakenera ikawa y’u Rwanda ari benshi muri iki gihe, mu mezi atanu ari imbere bishobora kuzatera igitutu cyo kongera ibyo boherezaga bikaba byinshi.

Yakomeje agira ati “Gukenera ikawa yacu biriyongera umunsi ku munsi, mu mezi make ari imbere dushobora kuzagira ikibazo.”

Amwe mu mazina y’u Rwanda acuruza ikawa kuri Alibaba, ni Gorilla coffee, West hills coffee na Land of a thousand hills coffee.

Ubwo Rwanda Today yasuraga uru rubuga igashakaho izina Gorilla coffee, yasanze abantu bishimira impumuro y’iyi kawa ndetse n’igiciro.

Umwe mu bakiriya yavuze ko impumuro y’ikawa y’u Rwanda ari nziza, avuga ko yizeye ko uru rubuga ruzakomeza kuzana iyi kawa ku bwinshi.

Undi muguzi yagize ati “Ni byiza cyane, igiciro nacyo ni cyiza, iyi kawa ni nziza, uburyo ifunzwemo nabwo ni bwiza.”

Kugeza ubu ipaki ya Gorilla coffee igurishwa ku madorali ya Amerika 25.8.

Benjamin Nkurunziza ushinzwe ubucuruzi muri Rwanda Farmers coffee, yavuze ko iki kigo cyamaze kubona ubutumwa bwiza buvuye ku masoko yo mu Bushinwa.

Yagize ati “Bishimiye ibyo tubaha, twoherejeyo inshuro eshatu, kugeza ubu ntiturabona imibare y’ibyavuyemo ariko twishimiye uko turimo gucuruza.”

Ubwo yabazwaga uko biteguye kongera umubare w’ibikenewe, yavuze ko biteguye kongera ibyo bohereza, mu gihe byaba bikenewe ko byongerwa.

Alibaba ifite abakiriya barenga miliyoni 500 ku Isi yose, ni cyo kigo gikomeye ku Isi gifite isoko ryo kuri internet riruta andi, akaba n’aho Abashinwa bakura ibicuruzwa byiza biturutse ku Isi yose.

Ibigo bitatu byo mu Rwanda byatangiye gucuruza ikawa biciye ku rubuga rwa Alibaba

 

source:igihe.com

Add new comment

5 + 14 =