Inkoko zitanga amagi

Kuva ku munsi umwe kugeza ku kwezi 1,imishwi y’inkoko z’amagi igomba gushyirwa ahantu hashyushye. Ibi bikaba ari kimwe no ku nkoko z’inyama nk’uko tubikesha agatabo k’ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere ubworozi n’ibikomoka ku matungo “RARDA” kanditswe mu mwaka wa 2010, ubu iki kigo kikaba ari ishami rya Rwanda Agriculture Board “RAB”kabyerekana ku ipaji yako ya 8.

Inkoko z’amagi zizamura abazorora

Mu gushyushya imishwi hakoreshwa Imbabura cyangwa amashyanyarazi. Ubushyuhe bukenewe ku nkoko z’amagi ni nabwo bukenerwa ku nkoko z’inyama.

Naho ku birebana n’imirire yazo kuva ku cyumweru cya mbere kugeza ku cyumweru cya 5 ,inkoko zirya ibiryo byagenewe imishwi”aliment starter ponte”.

Uko wafata Ibirwana by’inkoko z’amagi

Kuva ku cyumweru cya 6 kugeza ku cyumweru cya 20,inkoko zirya ibiryo byagenewe ibigwana”aliment croissance ponte”. Ni muri icyo gihe inkoko zigomba gukurikinwa zigahabwa inkingo zose zabugenewe ,isuku ikitabwaho,ibiryo n’amazi nabyo bihagije bikaboneka.

Inkoko zatangiye gutera amagi

Kuva ku cyumweru cya 20 kugeza inkoko zishaje,zirya ibiryo byagenewe inkoko zitera “aliment super ponte”.Mbere y’ibyumweru 2 ngo inkoko zitangire gutera ,umworozi agomba gushyira mu nzu y’inkoko udusanduku zizateramo kugira ngo zizatangire gutera zaratumenyereye.

Iyo inkoko zatangiye gutera ,umworozi agomba kunyura mu nzu zazo nibura inshuro 5 ku munsi kugira ngo akuremo amagi yatewe.

Ubworozi bw’inkoko z’amagi ngo burashimisha cyane nk’uko agatabo ka RARDA gakomeza kabivuga. Nyuma y’amezi 4 gusa inkoko ziba zatangiye gutanga amagi.Inkoko imwe yatangiye gutera ngo ishobora kugeza ku magi 320 ku mwaka,kandi ishobora kurenza umwaka itera.

Amagi rero nta kibazo cyayo kuko ngo igihe utabonye isoko ry’ako kanya ushobora kuyabika icyumweru kirenga mu bushobozi bwawe. Ubworozi bwazo ngo bukaba budasaba ahantu hanini ho kororera . Aborozi bashaka korora inkoko n’ahanyu.

Classification: 

Add new comment

3 + 4 =

Health Benefits

Food recipes