MU RUGO RUSHYA, IMICO IKWIYE KUBA MISHYA !

Mu gihe cyo kureshyanya, usanga hari ibyo abasore n’inkumi baba baragize akamenyero. Igihe cyo kubana gishobora kugera iyo myitwarire itagaragara cyangwa se umwe yayibona, akibwira ko undi azabihindura bamaze kubana.Urugero ni nko gusanga abantu bakimara kubana umwe aremerewe nuko uwo bashakanye amenyereye kunyura mu kabari agataha atinze. Nyamara iyo hatagize igikorwa, imyitwarire nk’iyo ishobora kumunga urukundo rwabo.

Ni byiza ko abashakanye bagerageza kugendera umujyo umwe kugira ngo bubake urugo rwiza kandi rubabereye. N’ubwo buri wese yaba afite ubushake bwo kuba yahinduka, yirinda guhatira uwo bashakanye guhinduka. Guhinduka ni icyemezo buri wese afata ku giti cye mu gihe yumva ko ari ngombwa yamaze gusobanukirwa neza umumaro w’ibyo akwiye gukora n’icyangirika iyo akoze ibyo yimenyereje batarabana!

Uko iminsi ishira abashakanye barushaho kuba umwe, kumenyana, gukundana no gusa. Ariko nanone ntibivuze ko umwe azimirira mu wundi. Hari n’aho umwe ajya kure y’undi, kandi iyo ndwara ireze: aho guhuzwa na byinshi, bagatanywa na byinshi!

 

sign

Add new comment

1 + 3 =

Ibindi ukwiye kumenya