Mutware yarapfuye

Nk’uko byatangajwe uyu munsi n’ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera, Inzovu izwi cyane ku izina rya Mutware, ikarusha izindi nyamaswa zo muri iyi Pariki kwamamara yarapfuye izize urupfu rusanzwe. Yayingayingaga imyaka 48 na Toni 60 z’uburemere.

Mutware yari inzovu yamamaye ubu yari ishaje kandi itakigira ubwirinzi bwayo. Photo © NDEGEYA CYRIL

Mutware yari inzovu yamamaye ubu yari ishaje kandi itakigira ubwirinzi bwayo. Photo © NDEGEYA CYRIL

Mutware iri mu nzovu 26 nto (ingore 12 n’ingabo 14) zitaragira imyaka umunani  zazanywe mu cyanya cy’Akagera mu 1975 zivanywe mu Bugesera mu gikorwa cyo kuvana inyamaswa ahatuye abantu ariko bakanazishyira mu Akagera aho inzovu n’ubundi zari zarigeze kuba.

 

Izi zazanye nazo zananiwe kumenyera gusurwa n’abantu muri Pariki zibera inyeshyamba z’inkazi, hasigara iyitwaga Mwiza na Helico, izi nazo nyuma ariko zaje kugenda zibera inyeshyamba zijya kure y’abazisura Mutware isigara yonyine ari naho bikekwa ko iri zina ryayo ryavuye, ndetse abaturage kera ngo bakekaga ko ariyo nzovu yonyine iba mu Akagera kuko ariyo gusa yashoboraga kugera aho abantu babona.

Mutware, inzvu y’ingabo, niyo yari isigaye ari inzovu nkuru mu zindi muri iki cyanya, ikanagira umwihariko wo kuba inyamaswa izwi cyane ubwayo kurusha zose muri iyi Pariki, abayizi byaboroheraga kuyimenya kuko yari yaranakutse amahembe mu myaka myinshi ishize.

Mutware mu 2006, abana bayegereye bayitegereza. Photo/Reuters Arthur Asiimwe

Mutware mu 2006, abana bayegereye bayitegereza. Photo/Reuters Arthur Asiimwe

Ubuyobozi bwa Pariki ntibwatangaje igihe nyacyo iyi nyamaswa yapfiriye, gusa abasura Pariki benshi muri uyu mwaka ntibakunze kuyica iryera kuko ngo yari ikuze cyane itagikunze kugendagenda.

Mutware yagiye imenyerana n’abantu kuko yakuriye hafi yabo mu gice cy’Amajyepfo ya Pariki y’Akagera ndetse mu myaka ya mbere yari izwi cyane kuko abantu bayegeraga bayifotorezaho bakayigaburira.

Nyuma ariko yaje guhinduka igira imico yo kwanga abantu ku mpamvu ubuyobozi bwa Pariki buvuga ko ari ukubamenyera ikiri nto.

Hari amakuru avuga ko mu 1994 ba yarokotse ba rushimusi bashatse kuyica amahembe yayo bikanga igakurizamo kwanga abantu mu buryo bukomeye kandi barahoze ari inshuti zayo. Naho amahembe yo ngo yayaburiye mu mirwano n’izindi.

 

Ubuyobozi bwa Pariki butangaza ko mu myaka yayo ya nyuma Mutware yakundaga kuba iri mu gice cy’amajyepfo y’ikiyaga Ihema kiri mu majyepfo ya Pariki, kenshi ngo iri mu mazi, rimwe mu mwaka ngo yazamukaga ikambukiranya Pariki mu gihe cy’ibyumweru bicye.

Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera buvuga ko irimo inzovu zirenga 80.

Mu mezi abiri ashize (Nyakanga na Kanama) ku nshuro ya mbere iyi Pariki ngo nibwo yasuwe n’abantu benshi mu kwezi kumwe. Abasuye iyi Pariki bose bageze ku 5 685 muri Nyakanga gusa.

Yajyaga iba inshuti n'abantu ikanabumvira

Yajyaga iba inshuti n’abantu ikanabumvira

Isoko y'inkuru

UMUSEKE.RW

Add new comment

4 + 16 =