Mworozi ni gute umworozi yabika ubwatsi bukamara igihe kirekire?

Mu nyandiko yacu ishize twarebeye hamwe ibijyanye n’uko wahinga ubwatsi bw’amatungo ndetse n’ahandu heza wakorera icyo gikorwa ubu tugiye kurebera hamwe uko wahunika ubwatsi bw’amatungo ariko tukabibutsa ko ubwatsi bushobora guhunikwa ari ubwatsi busanzwe, ari bwo: Ibinyamisogwe,urugero nka Mucuna,Lucerne,desimodiyumu,hakaza ibinyampeke nk’urubingo,ivubwe,umucaca)n’ibisigazwa by’ibihingwa bivuye mu mirima nk’ibigorigori,ibikenyeri,ibisigazwa by’umuceri,ibisigazwa by’ingano,ibishogoshogo by’ibishyimbo,ibisigazwa by’ubunyobwa n’ibindi.

Uburyo ubwatsi bushobora guhunikwa

Uburyo bw’ingenzi bwo kubika ubwatsi ni butatu nk’uko tubikesha imfashanyigisho ya RARDA ku bijyanye no guhunika ubwatsi bw’amatungo. Ubwa mbere ni ugutereka ibiti,ubwatsi mu murima no gukoma urwuri; hagakurikiraho kumisha ku zuba no ku bushyuhe butangwa n’ibyuma byabugenewe,nyuma ubwatsi bugahubikwa.

Kumisha ubwatsi

RARDA ivuga ko mu Rwanda hakoreshwa uburyo bwo kumisha ku zuba kuko nta byuma byumisha bihari. Mu bihe by’imicyo,ubwatsi buratemwa bugashyirwa hasi,aho buhura n’imirasire y’izuba. Ni ngombwa kubugaragura inshuro zishoboka ku munsi ku buryo nyuma y’iminsi 2 cyangwa 3 (amasaha 24-28) buba bwumye. Ubwatsi bwumye neza busigarana ibipimo by’amazi bingana na 15%. Ubwatsi bumaze kuma,buhambirwa mu miba bakoresheje udusanduku n’utugozi tw’imigwegwe,iyo bahambira ibyo byatsi byumye babikora igihe cy’agasusuruko ikime kimaze kubuvamo.

Agasanduku bakuzuzamo ubwatsi bakabutsindagira kugeza igihe kuzuriye neza,iyo kamaze kuzura neza,bahambira ubwo bwatsi bakoresheje akagozi gakomeye mbere yo kuvana ubwo bwatsi mu gasanduku. Nyuma yahoo ubwatsi bujyanwa mu bubiko cyangwa bukaba bwatangira kugaburirwa amatungo.

Ubwo bwatsi buteye butyo bushobora kubikwa neza mu gisharagati cyangwa hanze mu kirundo,nta mpungenge y’uko bwafatwa n’uruhumbu iyo ntaho buhurira n’amazi n’imvura. Bishobotse byashirwa hejuru y’agatanda muri hangari isakaye. Bushobora kubikwa igihe kirekire bugata za vitamin hafi ya zose ariko bukagumana ibyubaka umubiri n’ibitera imbaraga.

Amoko y’ubwatsi buhubikwa neza muri ubwo buryo ni afite amababi mato ashobora kuma vuba nka: Kolorisi,Senkurusi,Panikomu,umucaca,ivubwe,imburara,setariya,ibinyamisogwe by’ibyatsi n’ayandi. Ibinyamisogwe ni byo byiza mu kumishwa kuko bifite ibyubaka umubiri n’imyunyu bihagije.Gutakaza intungamubiri bishobora guturuka ku bihe bibi by’imvura,izuba ryinshi no gutakaza amababi.

Ubwatsi bwumye bwagaburirwa ayahe matungo?

Ubwatsi bwumye bugaburirwa amatungo y’ingeri zose :inyana guhera ku kwezi kumwe,inka zikamwa,ihene n’intama. Ubwatsi bw’ibinyamisogwe buhabwa by’umwihariko inka zabyaye mu mpeshyi ariko zikabuhabwa ku rugero ruto kugira ngo amavuta “clem” itagabanuka. Ubwatsi bwumye buhaza inka mu kwita ku mubiri wayo no gutanga umukamo uciriritse. Itungo ryuza rirya ibiro biri hagati ya 2-3 by’ubwatsi ku biro ijana by’uburemere bwaryo. Ni ukuvuga ko inka ipima ibiro 500 yarya kugeza ku biro 15 ku munsi. Ngayo nguko rero borozi uko mwatunganya ubwatsi bukaba bwamara igihe kirekire bukagaburirwa amatungo yanyu kandi agatanga umusaruro mwiza. Ubutaha tuzababwira ku buryo ubwatsi buhubikwa “silage making”.

Classification of article: 

Add new comment

2 + 3 =