Ni gute wamenya amahirwe agukikije?

Bavuga ko ngo mu kureba amahirwe ahari, ureba ikibura muri sosiyete...

Kumenya amahirwe agukikije, na byo bijyana no gushakisha amakuru yagufasha. Darina w’imyaka 17 atuye i kigali. Avuga ko yabonye amakuru, maze akamufasha kubona aho yimenyereza umwuga (“internship”) yakundaga cyane wo gukoresha imbuga nkoranyambaga, akavuga inkuru akoresheje amashusho (“visual teller”)

Darina ubu yimenyerezaga ahitwa muri “Haute Basso”. Amakuru yo kuba muri “Haute Basso” bashobora kumuhugura, ngo yayamenye aganira n’inshuti ze. Ati: “Uretse kuba maze kumenya gukoresha imbuga nkoranyambaga, hamwe no kubara inkuru z’amashusho, ubu ngubu maze no kumenyana n’abantu benshi. Kandi nzi ko bizamfasha n’ejo hazaza.”

Aba ba “Ni Nyampinga” bose twaganiriye, bahuriza ku kintu kimwe. Bavuga ko ngo mu kureba amahirwe ahari, ureba ikibura muri sosiyete, hanyuma ukareba niba ibyo ugiye gukora byagushobokera, kandi ukaba ubikunda. Iyo utazi kubikora, ngo ushobora gushaka amakuru y’ahantu baguhugura, cyangwa se ugashaka umuntu wabikwigisha, maze ukabitangira utyo.

AMAHIRWE NABONYE NTIYANSHITSE

Kumenya amahirwe agukikije, ubumenyi wifitemo hamwe n’impano ufite...

Kumenya amahirwe agukikije, ubumenyi wifitemo hamwe n’impano ufite; ndetse no kumenya ibindi bintu byagufasha, ibyo ni intambwe ya mbere mu kumenya ndetse no gukora icyaguteza imbere. Iyo wamenye aya mahirwe, ukayafata, ukayabyaza umusaruro, hari igihinduka mu buzima bwawe. “ni nyampinga” twasuye ba “ni nyampinga” batandukanye bamenye amahirwe abari hafi, maze bayabyaza umusaruro. Abo ni Jeannette wo mu majyaruguru, Joyeuse w’iburengerazuba hamwe na darina w’i Kigali.

Ubusanzwe Jeannette ni “Ni Nyampinga” w’imyaka 18. Atuye i Musanze muri Shingiro. Ugeze mu kibaya hafi y’umuhanda w’amajyambere, uhasanga inzu bogosheramo, imwe mu zo bita “salon de coiffure”. Jeannette ni ho yogoshera ndetse akanasuka. Tumusura, yatubwiye uburyo yamenye ko gusuka yari amahirwe yari amuri hafi. Ati: “Ndibuka nkiri muto, nari mfite igipupe nakundaga cyane. Najyaga ngishyira umubyeyi wasukaga twari duturanye ngo akinsukire akabyanga. Ibyo byatumye nange mwigiraho gusuka kugira ngo nge nkisukira.”

Jeannette amaze kumenya gusuka neza, yabyaje umusaruro amahirwe yari abonye. Nuko atangira gusuka abantu bakuru bo mu murenge we, bakamuha amafaranga. Amaze kubona ko afite isoko, ni bwo yegereye mugenzi we na we wari uzi gusuka, maze bashinga inzu yo gusukiramo ngo babone aho babarizwa. Nyuma yo kubona inzu yo gusukiramo, Jeannette yahigiye no kogosha. Agira ati: “Tumaze kubona “salon”, twabonye ko tutazajya tubona abakiriya bo kwisukisha buri munsi. Ni bwo negereye umuhungu wari uduhagarariye ku ishuri, musaba ko yanyigisha kogosha kuko we yari abizi. Nuko na we aza mu nzu yacu twasukiragamo, maze uko yagosha nkamwigiraho, na byo mba mbimenye ntyo.”

Jeannette ntiyagarukiye ku gusuka no kogosha gusa, ahubwo yabonye n’andi mahirwe na yo arayafata. Ayo yandi yo ni ayo kwiga gutwara ipikipiki. Jeannette avuga ko yize gutwara ipikipiki kubera ko yari abonye uburyo abyiga bitamusabye kwishyura. Avuga ko na byo byahinduye ubuzima bwe, kuko ayitira akaba yayitwara iyo agiye ahantu, kandi ajya anatwara abagenzi, ibyo bita “kuroba”, bakamwishyura.

Jeannette, ngo kubyaza umusaruro aya mahirwe ntibimubuza no kwiga. Ati: “Ngewe niga mba ku ishuri. Kogosha, gusuka no gutwara ipikipiki, mbikora mu kiruhuko. Ibyo rero ntibimbuza gutsinda neza mu ishuri.” Uretse kuba Jeannette yiha byinshi mu byo akenera ku ishuri bitewe n’amafaranga akorera mu kiruhuko, ubu ngubu yiguriye n’inka

 

Izinkuru tuzikesha akanyamakuru : Ni Nyampinga