Ni ibiki umuhinzi agomba kwitondera mu gihe asarura ?

 

Ni ibiki umuhinzi agomba kwitondera mu gihe asarura ?

Gusarura ibihingwa byeze neza niryo banga rya mbere ryo kugira umusaruro uzahunikika neza kandi ufite agaciro ku isoko. Ibihingwa bisaruwe bigomba kubanza kwanikwa neza mbere yo guhunikwa. Nko ku bigori ni ngombwa ko abahinzi bakoresha ubwanikiro bubakiwe ku nkunga ya Leta bumisha umusaruro wabo kugira ngo utangirika. Na none kandi ntibyoroshye kwanika umusaruro w`ibishyimbo mu gihe imvura igwa kuko haba hari ibyago byinshi byo kuzagira ibishyimbo biboze cyangwa se by`ibihuhwa. Kugira ngo umuhinzi yirinde ibyo byose ni byiza kwanika ahantu hatava ariko kandi hari urumuri n`umuyaga.

Si byiza rwose kwanika ku butaka kuko byanduza umusaruro ndetse n`ubuhehere bwo mu butaka 

bukaba bwazamuka bukajya mu myaka yanitse bukaba bwayangiza. Ni byiza rero kwanika ku mahema.

Ikindi umuhinzi yirinda ni uguhurira ibishyimbo hasi cyangwa se guhura ibigori akoresheje ibibando. Ibi nabyo byangiza umusaruro. Hari utumashini twabugenewe duhungura ibigori neza kandi vuba. Utu tumashini turaramba ndetse tworohereza abahinzi guhungura ibigori batabyangije. Utu tumashini abatadufite ndetse n’abandi badafite amahema yo guhunguriraho, bayabariza kuri babandi babagezaho inyongeramusaruro bakatubagezaho kubiciro biri hasi cyane.

Abahinze ingano nabo hari amamashini azihura bashobora kubona ku ba agoronome b’imirenge ku buryo buboroheye.

Ibishyimbo na soya ntibirabonerwa imashini zibihura, ariko minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi izabagezaho aya mamashini mu hihe kitarenze amezi atatu ari imbere.

Mu guhunika ni ngombwa gukoresha imiti yabugenewe irinda udukoko twangiza imyaka idahungiye. Kuri ubu Minisiteri y’ubuhinzi ishami ryayo ryihariye rishinzwe kwita ku musaruro, yabazaniye imifuka yitwa “ U m u m a ra n za ra ”u s hy i ra m o imyaka yawe ukayihunika utarinze no kuyihungira. Iyi mifuka irasesekara mu bahinzi bose babyifuza mu gihe gito cyane.

Sibyiza kwihutira kugurisha umusaruro, ibi benshi bita kotsa imyaka, kuko ariyo ntandaro yo guteza inzara mu ngo, kuko haba hatabayeho kwizigamira ibiribwa

bizatunda urugo.

Classification of article: 

Add new comment

1 + 0 =