NTA KAMARO UMUNZANI WAGIRA MU RUKUNDO!

Impamvu ukunda umuntu ukageza aho wumva mwabana ubuzima bwanyu bwose ni uko icyo uba ugamije ari ukubona ubwiza bwe ukamwiyegereza. Icyo uba ugamije kumubonaho rero ni cyo ubona kandi ni cyo kigutera kumushaka ngo mubane. Ni ntagereranywa rero, kuko igereranya riba ryararangiye igihe wamuhitagamo muri benshi beza Imana yaremye!

Kuba ari mwiza ariko ntibikuraho ko ari umuntu ushobora gukosa ndetse akaba yanahinduka bitewe n’impamvu zitandukanye! Kwihanganirana ni ngombwa, gukosorana ni ngombwa, kandi ukirinda guhora utoteza uwo mwashakanye, cyangwa umusubiraramo ibibi bye unamwibutsa ibyo yaretse! Na we ntaba afite intego yo kwisenyera, ahubwo aba afite ishyaka ryo kubaka, utwo tugeso tukamubangamira.

Wimubera rero impamvu yongerera ubukana uko kubangamirwa, ahubwo mworohereze! Muri iyo mibanire bisasa ko buri wese yihanganira ingeso z’undi. Hari n’ubwo ize aba ari nke kurusha izawe zitamunyuze. Iyo ushaka kubaka ntukoresha umunzani!

Add new comment

14 + 5 =

Ibindi ukwiye kumenya