Twige gukora ikawa yo kunywa

Ikawa ni igihingwa gihingwa ku butaka butari buke ku isi yose. Iyi kawa yitwa icyayi igihe yabanje gucishwa mu nganda igatunganywa. Muri bimwe dukesha Ikinyamakuru BBC cyagerageje gukusanya bumwe mu bushakashatsi bwakozwe kivuga ko abantu banywa nk’ibikombe bitatu (3) ku munsi, bamara igihe kitari gito bishimanye n’abandi kandi n’ubuzima bwabo bukagenda neza. Ni gake uzasanga umuntu ukunda kunywa ikawa yaheranywe n’agahinda. Abahanga bagaragaje ko kunywa ikawa nyinshi ku badamu, bibagabanyiriza ingaruka zo gufatwa na kanseri y’inkondo y’umura.

Aha tukaba tugiye kubageza ho uko ushobora gukora ikawa iwawe:

Mu moko akunzwe kunyobwa  y'ikawa akunze gutandukanira kuburyo yateguwe nibyakoreshejwe mukuyategura aha twavuga :

ESPRESSO

CAPPUCCINO

LA CAFETIÈRE MOKA

LE CAFÉ NAPOLITAIN

LE CAFÉ TURC

LA CAFETIÈRE A PISTON

Uko bikorwa

  • Shyira muri cafetière yawe mo  amazi hanyuma uyicane kugirango ya mazi ashyuhe   .

  • Pima ingano y’ikawa usha gushyira mo  ( ikiyiko dukoresha ubusanzwe gipima hagati ya  garama 7- 8) ku bantu babiri niba ushaka ko buri umwe afata itasi y’ikawa  (itasi imwe iba ifite amazi angana na 100 – 150 ml). 
  • Ushobora gushyiramo ikawa ku kigero wifuza bitewe n’uko ubishaka .

Amatasi  3 ( 350 ml)  washyiramo garama 20-25g   niba ushaka gutegura amatasi  4 (500 ml )washyiramo garama  30-35g z’ikawa  biba ushaka amatasi  8   (1000 ml ) washyiramo ikawa ingana na garama  60-70g

Shyira ya kawa yawe mukayunguruzo cyangwa filtre ya cafetière yamazi wari washyuhije yashyire muri ya cafetière uko amanuka niko amanukana na ya kawa washyize muri filtre ya cafetière kugeza igihe amazi arangiriye buretse gupfundikira nibura umwanya ungana na amasegonda 30 hanyuma pfundikira urekere ya kawa yawe kumashanyarazi muri cafetière icanye iminota ine . Ikawa yawe iraba itunganye neza kuburyo ushobora gutangira kuyinywa.

 

Classification of article: 

Add new comment

2 + 11 =