Ubuhinzi bw'Ibirayi

Mu Rwanda, igihingwa cy’ ibirayi cyera mu gihugu hose. Ibirayi byera mu butaka bworohereye butuma umwuka utembera neza; bikera hagati y’ iminsi 100–120 ni ukuvuga bitarenze amezi ane.

Ubu umusaruro w’ ibirayi muri rusange mu Rwanda ni toni 23 kuri hegitari imwe; ibirayi byera cyane mu turere twa Burera, Musanze, Nyabihu na Rubavu.

Amoko y’ Ibirayi ahingwa mu Rwanda

  • MABONDO: Ubu bwoko bwera hagati y’ iminsi 100–110; ubu bwoko bw’ibirayi bwihanganira imvura n’ indwara nka Kirabiranya.
  • VICTORIA: Byera hagati y’ iminsi 100–110, bikera toni 25 kuri hegitari, bishobora kumara iminsi hagati ya 30–50 bitaramera.
  • KURUZA: Ibi birayi byerera iminsi 120–130, Kuruza ishibora guhunikwa iminsi 20–30 bitaramera. Kuruza igerageza kwihanganira imvura, indwara nka Kirabiranya ntacyo ibitwara ubusanzwe.
  • ANGEMA: Ubu bwoko bw’ibirayi byera hagati y’ iminsi 110–120, ubu bwoko bwihanganira indwara ya Kirabiranya ariko ntibwihanganira imvura nyinshi.
  • GIKUNGU: Ibirayi byo mu bwoko bwa Gikungu bwera hashize iminsi hagati ya 100–120, gikungu imara iminsi igera kuri 70 itaramera, ikihanganira imvura n’ indwara.
  • KIGEGA: Bwera hashize iminsi 100–120, Kigenga ikaba itanga umusaruro mwinshi kandi ishobora kumara iminsi igera kuri 70 itaramera.
  • MIZERO: Yerera iminsi hagati ya 100–120, Mizero ni bwo bwoko buhingwa mu Rwanda itanga umusaruro mwinshi kuko igeza kuri Toni 40.5 kuri hegitari, imara iminsi 60 itaramera. Mizero yihanganira indwara ya Kirabiranya kandi imvura nayo ntakintu ibutwara.
  • KINIGI: Ubwoko by’ibirayi bwa Kinigi nibwo buzwi cyane, bwerera iminsi 120–145, bukera toni 25 kuri hegitari, ariko ubwoko bw’ ibirayi bwa Kinigi bumara iminsi 120 butaramera. Kinigi kandi yihanganira indwara nka Kirabiranya n’ imvura nayo nta kintu itwara ubu bwoko bw’ ibirayi bya Kinigi.

 

Classification of content: 

Add new comment

8 + 4 =

Health Benefits

Food recipes