Ubuhinzi bw'Inanasi

Inanasi ni rumwe mu mbuto zatangiye guhingwa mu myaka ya kera cyane.  Amateka avuga ko zavumbuwe mu birwa bya Hawaii  mu 1493. Gusa kuri ubu zihingwa cyane muri Brazil.

Uru rubuto rufite akamaro kanini mu mubiri wacu nkuko tugiye kubibona.

  • Inanasi ni urubuto rw’ingenzi mu gufasha abasirikare b’umubiri kongera ingufu.

Ibi biterwa nuko inanasi yifitemo vitamin C ingana na 50% by’iyo ukeneye umunsi wose. Ndetse hari ubushakashatsi bwagaragaje ko izahinzwe mu butaka butarimo ifumbire mvaruganda ziba ziyifite ku gipimo cya 100%. Iyi vitamin uretse gufasha ubwirinzi bw’umubiri inagira uruhare mu kurinda indwara z’umutima no kurwanya kuribwa mu ngingo

  • Inanasi ifite 75% bya manganese yose icyenewe mu mubiri.

Ibi bifasha mu mikurire n’imikorere myiza y’amagufa, bikanarinda rubagimpande cyane cyane ku bagore bamaze guca imbyaro.

  • Kubera ko ikize kuri vitamin C na A ni urubuto rwiza rufasha mu mikorere y’amaso hamwe no kurinda ubuhumyi cyane cyane ku bantu bakuze.
  • Ifite thiamin (vitamin B1) ihagije.

Iyi vitamin izwiho kugirira akamaro imitsi aho irwanya indwara z’imitsi, stress, umunaniro udasanzwe.

 

  • Inanasi irimo ikizwi nka bromelain.

Iyi izwiho gufasha mu igogorwa ry’ibiryo. Niyo mpamvu akenshi iyo uyiriye umaze kurya wumva wongeye ugasonza.

Iyi bromelain kandi izwiho kuba irinda umubiri kubyimbirwa no gufobagana. Kubyimbirwa bikabije bigirana isano kandi na kanseri niyo mpamvu uru rubuto runazwiho kurwanya kanseri.

  •  Si ibyo gusa kuko inanasi irwanya kuvura kw’amaraso bije nk’uburwayi. Bituma iba urubuto rwiza ku batuye mu misozi miremire, aho ubukonje bwinshi bushobora gutuma amaraso avura.
  •  Urufatanye rwa bromelain na vitamin C ni umuti mwiza w’inkorora n’ibicurane hamwe no kurinda asima ndetse na sinusite.
  •  Bitewe nuko ikize kuri potasiyumu, bituma ifasha mu kugabanya umuvuduko udasanzwe w’amaraso.
  •  Harimo imyunyu ngugu inyuranye nk’umuringa, Zinc, vitamin nka C, B9, na carotene. Uru rukomatane rutuma ifasha abagabo n’abagore kugira intanga nzima, bityo ikabarinda ubugumba

Icyitonderwa

  • Kurya inanasi nyinshi kimwe no kunywa umutobe wayo mwinshi si byiza. Bifite ingaruka zo gutera impiswi no kuruka. Niyo mpamvu agasate kamwe ku munsi (kimwe cya kane cyayo) gahagije.
Video: 
Classification of content: 

Add new comment

11 + 0 =

Health Benefits

Food recipes