Ubuhinzi bw'Inkeri

Izina nyabuhanga: Fragaria

Ubwoko bw”igihingwa: Imbuto
Izuba gihenera: Ryinshi
Ubutaka: Uruyungu
Ubusharire bw’ubutaka: pH 5.5-7(Slightly Acidic to Neutral)

Inkeri ni igihingwa gifite uruti rworoshye n’ibibabi birambuye by’icyatsi kibisi, kikagira n’indabo z’umweru cyangwa z’umuhondo, imbuto zacyo ni umutuku kandi zirahumura hamwe n’ibibabi byawo, byose birakoreshwa.Inkeri zigiraumutobe mwinshi. Ni imbuto zoroshye kuzihinga iyo ufite ubushake .

Uko zihingwa

Inkeri ni igihingwa kirandaranda kandi uruti rwacyo rugenda rugaba amashami hose .
Tegura umwobo uhagije uzabasha kwakira imizi yose y”icyo gihingwa dore ko aba ari myinshi ariko ntucukure cyane .
Tegura umwanya uhagije kugirango zizabone aho zirandaranda. Siga cm 50 hagati y’ingemwe n’indi na cm 120 hagati y’imirongo ibiri.
Ubusharire bw’ubutaka bugomba kuba ari 5.5-7 , bibaye byiza wabitegura kare ushyiramo ibituma ubu busharire bungana gutya( amendment).
Inkeri zikenera byibura amasaha 6-10 ku munsi zifite imirasire y’izuba , tegura rero ahantu habereye iyo mirasire.
Zikunda ubutaka bw’uruyungu ariko n’ahandi zahaba.
Zihingwa ahantu humutse .
Ntuzazitere ahantu hamaze kuva izindi nkeri , inyanya cyangwa urusenda.
Byaba byiza buri ugiye usazura inkeri zawe kugirango zitange umusaruro wifuza.

Uko zitabwaho

Ni byiza gukuraho uruyange rwazo ku nshuro ya mbere kugirango uzibuze gushyira ingufu nyinshi mu kurema imbuto ahubwo izo mbaraga zizishyire mu kwita ku mizi ihagije kugira ngo ku kuraba gukurikiyeho uzabone umusaruro mwinshi.
Ubuhehere bw’ubutaka ni ngombwa cyane dore ko n’imizi iba itari kure cyane , zikenera amazi menshi iyo ziri kuraba ndetse no mu gihe zifite imbuto
Ugomba kuzisasira kugirango ubuhehere bw’ubutaka bwiyongere.
Kuraho ibyatsi by’ibyonnyi byose kuko bitwara intunga gihingwa nyinshi cyane cyane mu kwezi kwa mbere umaze kuzitera kandi ubikoreshe intoki.
Ubishoboye watwikira neza uruyange kuko inyoni zirarukunda .

Gusarurwa

Imbuto zisarurwa nyuma y’ibyumeru 4-6 nyuma yo kuzana uruyange
Sarura gusa imbuto zahishije
Sarurana urubuto n’agati karuhuza n’igihingwa kugirango rutangirika
Ushobora kuzishyira muri Frigo umaze kuzisarura iminsi 3-5
Zishobora kumara amezi abiri muri frigo bitewe n’ubwoko wahinze

Mu bindi

Igihugu cya mbere mu guhinga Inkeri kw’isi ni Leta zunze ubumwe za America naho muri Afurika ni Misiri
Inkeri ni imbuto zishimishije, zikoreshwa mu kurwanya udukoko twose two ku mubiri kandi zituma umuntu akura neza,zikomeza amagufa kandi zifasha n’abantu bagaragayeho kutarya neza. Inkeri kandi zirimo imyunyu ngugu ikenerwa cyane n’abantu barwaye za gute (goutte) bababara no mu mubiri.

Nutritional value per 100 g (3.5 oz)
Energy
136 kJ (33 kcal)

Carbohydrates 7.68 g
Sugars 4.89 g
Dietary fiber 2 g

Fat 0.3 g

Protein 0.67 g

Amazi 90.95 g
Fluoride 4.4 µg

Video: 
Classification of content: 

Add new comment

5 + 3 =

Food recipes