Ubuhinzi bw'umuceri

Mwireweho neza na none nshuti dusangiye kandi dusangira ubumenyi butandukanye ku buhinzi n’ubworozi bw’igihugu cyacu? Tugiye kurebera hamwe byinshi bitandukanye ku gihingwa cy’umuceri. Umuceri tugiye kuvuga ni umuceri uhingwa ku butaka bw’ibumba n’ubundi bwose budahitisha amazi. Umuceri ni igihingwa gikunda mu bishanga by’uturere dushyuha (tw’imirambi n’imisozi iringaniye).

Uko ingemwe z’umuceri zitegurwa

Haterwa hagati ya gr 500 na gr 1000 kuri ari imwe bitewe n’ubwoko. Bagemura umuceri bawutera ku mirongo itandukanye ya cm 25 no hagati y’akobo n’akandi hakabamo cm 25

Ibihe byo guhingamo umuceri: – Ukuboza-Mutarama (saison A) na Kamena-Nyakanga (saison B). Ariko mu Bugarama ho ni Nyakanga-Kanama (saison A) na Gashyantare (saison B).

Uko bategura umurima: imirimo y’ingenzi twavuga mugutegura umurima wo guhingamo umuceri in ukurwanya isuri cyane ku misozi iteganye n’ibishanga, ku murima bwa mbere gutegura pipiniyeri, guconga no gukora puddling umunsi umwe mbere yo gutera.

Gufumbira: Bashyiramo 250kg za NPK 17.17.17 kuri Ha imwe mu gihe cy’igemura cyangwa 100kg za DAP + 100 kg uree, bakongeramo na 60kg za uree igihe umuceri utangiye guhagika.

Icyitonderwa: Mbere yo gushyiramo ifumbire ningombwa gukura amazi mu turima.

Gufata neza umuceri mu murima: Mu mirimo y’ingenzi harimo kubagara, gutera umuti wica udukoko n’indwara kandi kuhira no gukamura amazi bigomba kwitabwaho.

umuceri 3

Ibyonnyi by’umuceru n’uburyo bwokubirwanya

a.Isazi y’umuceri

Iyi ndwara iterwa n’agakoko ko mu bwoko bw’isazi bita Diopsis Thoracica, iyi sazi rero itera amagi akavamo inyo ari nazo zangiza umuceri, iki cyonnyi kandi gikunda kuboneka mu gihe cy’umucyo, umuceri wafashwe niki cyonnyi wuma intimatima.

Mu buryo bwo kurwanya iki cyonnyi rero ni ngombwa kugirira umurima isuku, kurunda ibicericeri hamwe byavamo ifumbire, kuzamura urugero rw’amazi mu mirima igihe hari ibimenyetso no gukoresha umuti urwanya urwanya iyo sazi, ibyiza ni ugukoresha umuti ukomoka ku bireti.

b.Uburima bw’umuceri

Iyi ni indwara iterwa n’agahumyo bita Pyricalaria Oryzae ifata ingingo zose: ibibabi, uduti, indabyo n’impeke. Iyi ndwara kandi ikunze kugaragara mu gihe cy’imvura n’ubuhehere bwinshi, igaragazwa kandi n’amabara y’urugina ku mababi, ku duti no ku mahundo. Muri pipiniyeri ingemwe zirashya zikababuka zose. Iyi ndwara ikara cyane igihe umuceri uri muri pipiniyeri no mu gihe umuceri utangiye kurabya. Kandi ifumbire mva ruganda irimo azote nyinshi ituma indwara yiyongera.

Mu gukumira, Uburima ni ngombwa ko bateterara igihe ingemwa zitarwaye kandi zihanganira iyi ndwara gukoresha ifumbire mva ruganda iringaniye, ni ngombwa kandi ko umuceri uba uri ahantu heza mu kubiba hagakoreshwa umuceri uhungijwe umuti wa Thiran na Benomyl, havangwa gr 1 ya Benomyl na gr 1 ya Thiran muri kg 1 cy’imbuto, hanyuma ukazijandika mu gihe cy’amasaha 24 mbere yo kuwushyira muri pipiniyeri. Mu kuyirwanya hakoreshwa umuti witwa Propiconazole cyangwa tebuconazole mu mirima yafashwe, naho muri pipiniyeri ushobora gukoresha benomyi.

 

Gusarura: Umuceri usarurwa nyuma y’iminsi120 na 160, umusaruro uba uri hagati ya toni 3 na toni 9 z’umuceri udatonoye kuri Ha1

Guhunika: Umuceri uwunikwa mu mifuka no mu bigega iyo utonoye bawushyiramo umuti wa Agitalike 100gr muri 100kg z’umuceri, gura abafite ubushobozi bawuhunika ihihe kirekire mu bigega bya Cocooms.

Byateguwe hifashishijwe imfashanyigisho zateguwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi

 

 

Video: 
Classification of content: 

Add new comment

9 + 4 =

Health Benefits

Food recipes