Uburyo Munyerago abyaza iminyorogoto ifumbire y’imborera

Abahanga mu by’ubuhinzi bemeza ko iminyorogoto ari ‘inshuti y’abahinzi’, ndetse ubutaka irimo iba ari ikimenyetso cy’uko bwera cyane.

 

Munyerago Richard w’imyaka 60, yateye imboni akamaro k’iminyorogoto mu buhinzi yiyemeza kuyibyaza ifumbire y’imborera. Ni umwuga akorera mu Kagari ka Gako, Umurenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro.

Ubu buhanga ngo yabwungukiye mu bushakashatsi bugamije kureba uko hazamurwa umusaruro w’ibihingirwa mu gihugu, yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2015.

IGIHE yasuye uyu mugabo uvuga ko iminyorogoto abyaza ifumbire ari iyo mu Rwand ndetse n’iyo yakuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyo ugeze aho akorera aka kazi, uhasanga utuzu twinshi twubatse nk’utwororerwamo inkwavu.

Utu tuzu turimo igitaka ari nacyo kibamo iminyorogoto ndetse hakaba n’inzira yagenewe kunyuramo amaganga yayo n’ibyo zaneye. Iyi minyorogoto ayigaburira ibishishwa by’ibihingwa byaboze birimo iby’imineke, amashu n’ibindi.

Munyerago asobanura ko mu gukora ifumbire afata iminyorogoto akayishyira mu gitaka cyiza cy’umukara, akajya ayigaburira ibihingwa bibora abishyize hejuru y’igitaka ibamo, uko byuma birabora bigasubira mu gitaka bikajya gutunga iminyorogoto, nayo ikanyara cyangwa ikannya hakavamo ifumbire itunga ibihingwa.

Igitaka iminyorogoto yanyayemo ndetse ikannyamo akivanga n’ikindi gitaka ubwo akaba ashyizemo ifumbire. Ni kimwe n’uko ashobora gushyira hamwe amaganga y’iminyorogoto agakoreshwa nk’ifumbire.

Iminyorogoto yakuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yakozwe ku buhanga bw’abantu, ikaba itanga umusaruro mu gihe gito.

Munyerago yemeza ko yatangiriye uyu murimo agamije gukemura ikibazo cy’umusaruro muke w’ibihingwa. Yatangiranye ibiro 10 by’iminyorogoto gusa, ubu amaze kugira ku biro 200 by’iminyorogoto itukura kuko igenda ibyarana n’iyo mu Rwanda.

Avuga ko ifumbire akora ari nziza kandi ikenerwa n’ibindi bihingwa bitandukanye kurusha iva mu ruganda, cyane ko yo iba yarashyizwemo ibindi bintu bishobora kugira ingaruka ku bindi binyabuzima.

Ati “Amaganga y’iminyorogoto n’ifumbire nziza ubwazo n’amabyi yayo n’ifumbire, iyo ubivanze biba akarusho kuko bivamo ifumbire nziza ituma aho wayishyize hahora ubuhehere no mu gihe cy’izuba.”

Munyerango yemeza ko ubutaka bwose burimo iminyorogoto buba ari bwiza cyane ndetse butandukanye n’ubutayirimo.

Ati “Iminyorogoto twe tuyita inshuti z’abahinzi kuko igaburira ibimera nabyo bikayigaburira, kubera bya bintu byose byo ku Isi bijya mu butaka, nibyo irya noneho ikanyara ikanituma bigatunga ibimera bibaho neza.”

Avuga ko mu gihe amaze atangiye kubyaza iminyorogoto ifumbire amaze gukuramo toni zirenga ebyiri z’ifumbire y’imborera ndetse afite icyizere ko mu minsi iri imbere ifumbire akora ishobora kujya ihaza igihugu.

Anabyaza ifumbire udukoko tutagaragara (Bacteria)

Uretse ifumbire ikurwa mu minyorogoto hari n’indi akora mu tunyabuzima tundi tutagaragara (Bacteria).

Utwo tunyabuzima aradufata akatubika ahantu hapfundikiye tugahabwa ibyo kurya hanyuma tukabyara tukaba twinshi bakabona kutujyana mu mirima.

Munyerago ntaratangira kubona inyungu y’amafaranga muri iyi fumbire abyaza iminyorogoto, gusa ngo mu minsi iri imbere nayishyira ku isoko arizera kuzunguka cyane.

Yemeza ko iminyorogoto itukura itanga ifumbire mu buryo bwihuse

Iminyorogoto itukura yakuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Iminyorogoto mu ifumbire

Igitaka iminyorogoto ibamo kiba gitoshye

Hamwe mu ho abika udukoko tutagaragara

Ibyuma akoresha areba udukoko tutagaragara natwo akoresha tukamuha ifumbire

 

source:igihe.com

Add new comment

5 + 13 =