Ubworozi bw’Amagweja

Amagweja aturagwa mu magi y'ikinyugunyugu(BOMBIX MORI L.) nyuma y'iminsi 6-10 aturazwe.agaburirwa 4 munsi kumanya na ninjoro mu nzu yabigenewe ifite ubushyuhe hagati ya 23-28 dogere celcius,ubuhehere hagati ya 70-90% idashobora kwinjirwamo n'imbeba,umuswa,ibintu binuka nk'umwotsi,imiti yica udukoko n'amavuta ahumura yo kwisiga.
Agaburirwa mu byiciro bikurikira  :

1. kugaburira mu minsi 3-arasinzira akiyuburu ariko yiyongera mu
bunini
2. kugaburira mu minsi indi 3, agasinzira akiyubura yiyongera
ubunini
3. kugaburira iminsi 4, agasinzira akiyuburra yiyongera ubunini
4. kugaburira iminsi 5,agasinzira akiyubururan yiyongera ubunini
5. kugaburira iminsi 8,agasinzira akiyubuura yiyongera ubunini.

Nyuma y'iminsi 23 ntiyongera kurya ashyirwa ku matageri afite ibinogo bimeze nki gisoro cyo kubuguza ,atangira gucira urudodo rw'umweru akarwizingurizaho ku buryo nyuma y'iminsi 8 aba atakigaragara amaze gukora ikidongi kibunguruye nk'igi gishobora kuzingururwamo urudodo rw'ihariri rureshya na metero 600-1200.

Ni ngombwa gukurikiranira hafi amagweja mu minsi kugirango ku munsi wa 8-9 adapfumura urudodo akagurukamo ibinyugunyugu ,akica n'urudodo

Classification: 
Video ijyanye n'inkuru: 

Add new comment

7 + 5 =