Ubworozi bw’imbwa

Imbwa (izina ry’ubumenyi mu kilatini Canis lupus familiaris) ni itungo.

Imbwa ni inyamaswa zizwiho kuba inshuti y’abantu kuko usanga hariho abantu benshi bazoroye bazikunda ndetse ugasanga hari n’abazifata nk’inshuti zabo magara.

Imbwa kandi bivugwa ko ari zo nyamaswa za mbere ku isi zizi ubwenge ukuyemo umuntu kuko hari nabo usanga bazigisha bakazikoresha imirimo itandukanye irimo nko gusaka kubarinda ndetse no gukora imirimo itandukanye yo mu rugo.
Uyu munsi twahisemo kukubwira amoko 10 y’imbwa z’inkazi kuruta izindi zose ziba ku isi.

10 Dobernman Pinschers

Izi mbwa zizwiho kugira ubwenge bwinshi ndetse no kugira imbaraga nyinshi. Zikoreshwa mu kurinda abantu, mu bihugu bimwe na bimwe izi mbwa zikoreshwa mu gusaka no gushakisha abanyabyaha, iyo zitigishijwe ngo zitozwe zishobora kuba mbi cyane zikaba zanica abantu.

9 Huskies

Imbwa zo muri ubu bwoko zirazwi cyane kubera amaso yazo atandukanye cyane n’ayizindi mbwa, zikunda gukoreshwa cyane mu mikino yo kunyerera ku rubura zinazwiho kugira ubushobozi bwo gusunika ibintu biremereye kuruta izindi mbwa zose zo ku isi.

8 Bullmastiff

Izi mbwa zizwiho kugira amakare cyane ku buryo abazitunze bagirwa inama yo kutazegereza abana. Imbwa zo muri ubu bwoko mu mwaka w’2014 zishe abasore babiri barimo bakina umupira mu rugo rwari ruturanye n’aho zabaga mu gihugu cya Canada. Izimbwa zikoreshwa mu kurinda ingo.

7 Wolfdog                                       

Izi mbwa zikomoka ku ruvange rw’imbwa zo mu bwoko bwa German na Shepherd bigatuma zigira ubukare n’amahane menshi, gusa zihinduka bitewe naho ziri.

6 Midacet Sula Shephard

Inkomoko y’uko izi mbwa zabayeho ntizwi gusa hakurikijwe uruvange rw’uko zivuka  bituma ziba inkazi cyane ku isi. Izi mbwa zikoreshwa mu kurinda abantu. Hari ibihugu bimwe na bimwe bitemerera abaturage babyo korora izi mbwa.

5 Fila Brasileiro

Niba udakunda imbwa z’inkazi n’amahane ntuzigere worora izi mbwa  zifite inkomoko muri Brasil. Zikoreshwa mu guhiga binavugwa ko ari mbi cyane ku kiremwa muntu.

4 Rottweller

Ubu bwoko ni bumwe mu bwatumye abantu benshi bapfa bazize kuribwa n’imbwa hagendewe kuri raporo z’abantu bapfuye kubera zo muri Amerika. Zifite ubushobozi bwo gusimbuka cyane ku buryo zifata ku ijosi. Abantu bagirwa inama yo kutazegera.

3 Perro de Presa Canario

Izi mbwa zikomoka mu birwa bya Canary. Zabayeho havanzwe ubwoko bw’imbwa zitandukanye kugira ngo haboneke imbwa z’inkazi zashobora guhangana mu bijyane no gutahura abanyabyaha.

2 Pitbull

Ubu bwoko bw’imbwa ntibwemewe mu bihugu byinshi ku isi kubera amakare yabwo no kuba zishobora kwangiza abantu. Ubu bwoko bw’imbwa iyo butigishijwe buba ari nk’imashini zo kwica. Izi mbwa zikoreshwa mu marushanwa yo kurwanisha imbwa aho birangira hari imwe muri zo ipfuye. Abazorora bazikoresha ako kazi bigatuma babona amafaranga menshi.

1 Caucasian Shepherd

Ubu bwoko bw’imbwa bukomoka mu Burusiya, hashize ibinyejana byinshi izi mbwa zikoreshwa mu kurinda inzuri z’amatungo n’imirima. Izi mbwa zishobora kugira uburemere bwa kilogarama zirenga 100.

Inkuru iracyategurwa

Classification: 

Add new comment

7 + 0 =

Health Benefits