Ubworozi bwa Dendo

Izina rya gihanga: Meleagris gallopavo

Dendo ikunda kuba ahantu hisanzuye hanini ishobora kwisanzura.itembera cyane ishaka ibyo kurya 

Ingabo igira ibiro byinshi iyo uyigereranije na Dendo y'ingore

 

Inzu yo kororeramo dendo

- Inzu ya dendo igomba kuba yubatse  neza nk’uko inzu isanzwe y’inkoko zisanzwe yubakwa

- Dendo igomba kuba ifite ahantu hanini ishobora kwisanzura  ;

Dendo ushobora kuziragira mubushyo bwa dendo ikiba kigenderewe ni ukugirango zibashe kubona ibyo kurya binyuranye buri munsi .

- Dendo yirirwa igenda hanze ikinjira munzu itashye kumugoroba .

 kwororoka kwa dendo :

- Dendo itangira gutera imaze amezi 18 ndetse ishobora no kugeza kumyaka ibiri ikabona gutangira gutera .

- Dendo imwe y’ingabo iba ihagije kuri dendo 4 kugeza kuri 6 z’ingore.

- Dendo itera amagi  15 kugeza kuri  20 mu byumweru hagati ya  3 na  4 .

-Icyari cyangwa aho iterera ingero ni 50 x 60 x 50 cm

-Ubucucike : dendo 100 zigomba kuba ahantu hangana na hegitari 

-Ibyo kurya bya dendo igeze igihe cyo gutera nta tandukaniro ugereranije n'inkoko zisanzwe gusa haziyongera ingano yabyo aho dendo imwe irya 285 g ku munsi

Dendo irarira iminsi 28. Imishwi yavutse itangira kugaburirwa nyuma y’amasaha 24

Ibyo kurya uzaha iyo mishwi  ushobora kuyiha umugati washyize mumazi kugirango worohe  ,amata cyangwa ugatagura ibitunguru

- Umutsima  w’ingano  , ibigori, ukabishyira mumata y’ikivuguto .

- Dendo zikiri nto zikunda umuceri.Ugomba no kwibuka kuziha ikimera cya perisili(persil) aho ugomba kucyongera mu mutsima uzigaburira  ,iyo ubonye n’imiswa biba byiza kuko bituma zibona intungamubiri zinyuranye nka proteine izifasha gukura neza

 

 

Iyi pagi ituma ushobora kugera ku makuru  y'ubworozi bwa dendo 

Muri ikigihe amakuru aracyatunganywa  azaboneka vuba 

Niba hari ibindi bisonanuro ukeneye,twandikire kuri      info@umuganura.com

 

 

Classification: 

Add new comment

14 + 0 =