Ubworozi bw'Inkware

Ese inkware birashoboka ko zakororwa ? Ubusanzwe ntibimenyerewe mu Rwanda ko inkware zororwa nk’inkoko, imbata n’inuma.

Ubworozi bw ‘inkware bufitanye isano n’ubworozi bw’inkoko gusa ubu bworozi bukagira umwihari ko bwo bworoha cyane ubugereranije n’ubworozi bw’inkoko ,icyo busaba inkware ugomba kuzimenyera amazi,urumuri aho ziba rugomba kuba ruhagije ,ibyokurya byujuje intungamubiri  ukita by’umwihariko kandi no ku isuku yahoo ziba.Inkware ni amatungo yitonda cyane inkware imwe ishobora gutera amagi ari hagati ya 5 na 6 mucyumweru kimwe ,inkware ishobora kurama ikaba yageza ku myaka umunani .

Inkware zororwa hagamijwe kubona amagi ,inyama ibi bikaba bikunzwe kugaragara kubatuye afurika  inkware zororwa  nk’umutako abashaka kuzibona mu busitani bwabo ikindi inkware zishobora kororwa nk’umuti kubera ko  zivura indwara nyinshi

Amoko y’inkware:

Inkware zibamo amoko menshi ariko akunze kugaragara ahantu henshi  ni :

-Coturnix coturnix

Igira uburebure buri hagati ya  16 na  18 cm ikagira uburemere buri hagati ya garama   70 kugeza kuri garama  135 g.

Coturnix japonica bwatangiye kororwa mu myaka  700  ishize mu gihugu  cy’ubuyapani niho byatangiriye . ubu bwoko ni bwo bukunze kororwa akaba aribwo turi buze kubugaruka ho mu bijyanye n’imyororere y’inkware bukune kororwa n’abashaka amagi cyangwa inyama.

-Coturnix japonica

 ifite ubushobozi bwo gutera amagi 300 mu gihe kingana n’umwaka  ikagira uburemere bugera kuri garama  300, n’ubwo inyinshi zikunze kugira uburemere  bugera kuri garama 180 mugihe cy’iminsi 50 ivutse, ubu bwoko nibwo bukunze kororwa akaba aribwo turi buze kubugarukaho mubijyanye n’imyororere y’inkware .

-Coturnix chinensis, naine de Chine

 Izi cyangwa ubu bwoko bw’inkware nibwo bworoshye cyane mubijyanye n’ubworozi . uburebure ni santimetero  12 kugera 14 ikaba yagira uburemere bwa garama 40  iyo ikuze , zikunze kororwa gusa nkimitako (comme oiseau d’ornement)

Ni gute ushobora gutandukanya ingabo n’ingore urebeye ku isura?

Ingabo  :

Umutwe: ahagana kugahanga uzahasanga ibara ry’umukara

Ingore  : ingore ntabwo igira  amabara y’umukara ku ijosi  ahubwo igira utubara tw’umukara ahagana.

 Amagi y’inkware apima  30 x 23 mm akaba akunze kugira amabara menshi .

 

Inkware zagenewe kororerwa gutera amagi zitangira gutanga umusaruro nyuma y’ibyumweru 6 na 7 zivutse  ingabo n’ingoro zigomba kubana  gusa umworozi akirinda kuvanga ingabo n’ingore zivukana kubera ko zidatanga umusaruro bikaba bishobora no gutera uburwayi.

Ingabo imwe igomba kugenerwa ignore enye kugeza kuri esheshatu zitarenga niba ushaka kubona umusaruro mwiza  .

Inkware zagenewe gutera amagi ntizirarira amagi yazo kuko zisa naho zamaze gutakaza imyitwarire imwe n’imwe harimo n’uwo wokurarira  ikindi izi nkware ntabwo zubaka aho zizaterera bityo uzasanga yatereye ahantu hose munzu yazo .

Kugirango ubone abana b’inkware bisaba gukoresha uburyo bwo kuraririza amagi ukoresheje couveuse.

Igi rituragwa rimaze iminsi iri hagati ya 16 na 18 ku kigero cya 85 na 90 ku ijana iyi mibare ikaba ingana na 75 na 80 y’amagi washyize muri incubateur .

Bavuga ko byaba byiza udafunguye incubateur yawe kuva kumunsi wa 15 kugeza igihe amagi arangije guturagwa .Inkware ivuka ipima amagarama 5-6

Nibyiza kandi ko zimara amasaha 24 muri incubateur kubera ko ziba zitarakenera ibyo kurya kandi zigomba kuguma muri ubwo bushyuhe kugirango zumuke.

Inkware zororwa kungero zikurikira :

Inkware 80 kuri meterokare(m2)

Izagenewe gutera zigomba gucanirwa amasaha 16 kugera kuri 18 ku munsi

Izagenewe kororerwa inyama ntabwo zikenera urumuri cyane kandi kuminsi 41 uba ushobora kuyibaga ukayirya

Ibyokurya :

Ibyo kurya by'inkware bigomba kuba bigizwe na 70 %  by'ibinyampeke hatarimo amafu cyangwa ibinure bikomoka ku nyamaswa

Inyandiko zifashishijwe:

  1.  Les races de cailles
  2.  Comment obtenir des cailleteaux
  3.  Les couveuses pour cailles

 

 

Classification: 

Add new comment

3 + 3 =