Umutini uvura indwara nyinshi

Igiti cy’umutini kivura indwara nyinshi cyane izo mu nda ndetse n’iz’inyuma, ku ruhu kandi imbuto zacyo ziraribwa. Igiti cy’umutini ni igiti kigira uburebure buri hagati ya metero 3 na metero 5, kikagira amababi maremare kandi ahagana hasi hayo hakiheta. Imbuto zacyo zishobora kuvamo umutobe uhiye , ziba ari icyatsi kibisi mu ntangiriro zigahinduka umuhondo iyo zihishije. Amababi yacyo agira akamaro kanini ku bantu baribwa cyangwa se barwaye igifu, impyiko, ku bafite ikibazo ku ndurwe y’ umwijima, ndetse n’abafite ibibazo by’imitsi yo mu bwonko. Ku bantu barwaye urwagashya n’umwijima ntibagomba gukoresha imiti ituruka ku giti cy’ umutini.Automatic word wrap
Automatic word wrap
Uko umuti w’ umutini utegurwa

Ufata amababi y’icyo giti agitoshye, ukayateka mu mata,umuti uvuyemo ukavura abantu bafite ibibazo byo kwituma biruhanije.Uyu muti kandi uvura abantu bafite uburibwe cyangwa uburwayi bwo mu mihango, mu duheha tw’ ubuhumekero no mu kanwa. Ufata ibibabi 6 cyangwa 7 bikuze, ukabiteka muri 1/2c ya litiro y’ amazi ukareka bikamara iminota 20,ugafata ikirahuri 1 inshuro eshatu cyangwa enye ku munsi cyangwa ugafata ibice by’amababi yumye y’icyo giti ukayateka muri ½ cya litiro y’amazi mu minota 15, ukongeramo ubuki hanyuma ukabinywa. Ushobora no kwiyunyuguza ayo mazi mu kanwa iyo uharwaye ndetse no mu muhogo. Ku bantu barwaye ibishyute byo ku mubiri, bafata amababi yacyo bakayatogosa, bakayashyira ku mubiri agishyushye uburibwe buba bukurura umubiri bukagabanuka.

imvaho

Add new comment

7 + 5 =