vitiligo ihindura ibara ry’umubiri ugasa nk’uwa abera

Ushobora kuba ujya ubona amabara adasanzwe ku mubiri wawe, waba uri inzobe ukabona amabara y’umukara kuri wowe cyangwa se waba uri igikara ukabona amabara atukura. Nta gushidikanya iyi ni indwara izwi nk’ urubara cyangwa se vitiligo mu ndimi z’amahanga. Ku isi yose umuntu 1% aba arwaye iyi ndwara nubwo hari aho usanga iyi mibare iri hagati ya 2 ndetse na 3%. Abagore n’abagabo bayirwara ku buryo bungana: bamwe bagaragaza ibimenyetso bya vitiligo mbere y’ imyaka 20 abandi bakayirwara mbere y’imyaka 40. Akenshi hano iwacu I Rwanda iyo iyi ndwara ikugaragayeho, abenshi bavuga ko wakubiswe n’inkuba ariko burya baba bibeshya.

Iyi ndwara ihindura umuntu burundu

Iyi ndwara yamenyekanye mu myaka yo hambere, nta kintu kizwi wavuga ko kiyitera uretse kuba hari ibyo bita autoanti-corps ziza zigashwanyaguza uturemangingo tw’uruhu maze rugahindura ibara! Iyi ndwara umuntu ashobora kuyirwara biturutse ku ruhererekane rw’ imiryango nk’ uko tubikesha urubuga www. Mayoclinic.org. Vitiligo ni indwara itandura kandi uko amabara yera agenda yiyongera niko ibyago byo kurwara kanseri y’uruhu byiyongera.

 

Vitiligo ikunze kwibasira abantu basanzwe barwaye izi ndwara:
• Indwara ya anemie yitwa pernicious anemia iterwa no kubura icyitwa intrinsic factor gifasha umubiri mu gutwara ibintu byifashishwa mu gukora amaraso.
• Indwara yitiriwe Addison (Addison disease)
• Kugira umusemburo mwinshi ukorwa n’igice cy’umubiri cyitwa thyroid(hyperthyroidism)

 

Ku nkokora, mu kwaha cyangwa ku mpera za buri rugingo niho hafatwa cyane

Ibimenyetso bigaragaza ko umuntu agiye kurwara vitiligo:
Iyi ndwara ishobora gufata igice icyo aricyo cyose ku ruhu ariko hari uduce tw’ umubiri ishobora kugaragaraho cyane. Bimwe mu biyiranga ni ukuzana amabara yera aha hakurikira:
1. Mu maso
2. Ku minwa
3. Ku biganza
4. Ku maboko
5. Ku birenge
6. Mu kwaha
7. Mu jisho imbere
8. Ku myanya ndangagitsina
9. Ku mazuru

Vitiligo ivurwa ite?
1. Muganga ashobora gutanga umuti witwa Dermovate ku bantu basanzwe ari inzobe ndetse n’abazungu. Uyu muti ugira ingaruka mbi ku ruhu; si byiza kuwukoresha utawandikiwe na muganga.

Michael Jackson yari ayirwaye nyuma aza gukoresha amavuta ahinduka umweru dede

2. Ubundi buryo bukoreshwa mu kugirango vitiligo ntigaragare ni ugusiga amabara asa n’uruhu rwawe ahabaye umweru(maquillage).

 

3. Mu bihugu byateye imbere bafite ubundi buryo bwinshi bakoresha mu kuvura vitiligo nko gufata uruhu rushyashya bakuye ahatarwaye,bakarutera aharwaye(skin graffting), cyangwa gutera amabara asa n’uruhu ahantu harwaye(teinture).

Nta kiyitera kizwi ariko ushobora kuyikomora kuwo mu muryango

Ubwo buryo bwose buvuzwe haruguru bufasha mu kugabanya ayo mabara yera, vitiligo ni indwara idakira kandi nta bundi buryo bwo kuyirinda bubaho. Nta mpamvu yo guhangayika niba urwaye iyi ndwara kuko vitiligo ni indwara itica gusa nanone ni byiza kuba hafi y’ umuntu uyirwaye ntiyumve ko ari wenyine.

 

http://telesonga.com

Add new comment

1 + 3 =