Zimwe mu ndwara z inka, ibimenyetso n uko zirwanywa

Mworozi rinda inka yawe indwara

Zimwe mu ndwara zikunze gufata inka harimo inzoka zifata inka nkuru ndetse n’inyana. Zirangwa n’uko inka ibyimba inda, idakura neza, guhitwa, kunanuka, gukorora no guhinduriza ubwoya. Zimwe mu ngamba zo kuyirwanya ni uguha inka imiti y’inzoka nka Niliza ndetse no kororera mu biraro.

Ikibagarira ni indwara ifata inyana n’inka nkuru. Irangwa n’uko inka igira umuriro mwinshi (39,9-41 o C, kutarisha, kubyimba inturugunyu, guta urukonda, guhumeka nabi no kubyimba amaso. Mu kuyirwanya hagomba guterwa imiti y’uburondwe na decatif rimwe cyangwa 2 mu cyumweru, kuvurisha Oxytetracyline na Butalex.

Umwumira (Anaplasmose); Ifata inka nkuru. Irangwa no kugira umuriro mwinshi, kutarisha, kunanuka cyane, kugira amaso y’umuhondo. Mu kuyirinda hagomba guterwa imiti y’uburondwe na kumisha Oxytetracyline.

Amashuya ni indwara ifata inka nkuru, iba ifite umuriro mwinshi (39-40oC), kurisha nabi, kugira amaraso make no kunanuka bikabije. Mu kuyirinda hagomba kurwanywa isazi ya Tsetse, kuvurisha Samorin, Berenil na Tripamidium.

Uburenge bufata inka nkuru, ikarangwa no kugira umuriro mwinshi (40-41oC), ibisebe ku munwa, ku mabere no ku binono. Mu kuyirwanya hozwa ibisebe, haterwa antibiotique na Sulfamides, ndetse no kororera mu biraro, gushyira mu kato akarere kagaragayemo iyo ndwara.

Tubikesha igitabo cyitwa”imfashanyigisho ku bworozi bwa Kijyambere”

Classification of article: 

Add new comment

15 + 5 =