Tworore

Ubworozi bwa Dendo

Izina rya gihanga: Meleagris gallopavo

Dendo ikunda kuba ahantu hisanzuye hanini ishobora kwisanzura.itembera cyane ishaka ibyo kurya 

Ingabo igira ibiro byinshi iyo uyigereranije na Dendo y'ingore

 

Inzu yo kororeramo dendo

- Inzu ya dendo igomba kuba yubatse  neza nk’uko inzu isanzwe y’inkoko zisanzwe yubakwa

- Dendo igomba kuba ifite ahantu hanini ishobora kwisanzura  ;

Ubuzima butangaje bw’ifarashi

farashi, inyamaswa ziboneka hake muri Afurika, ubu zisigaye zororwa mu Rwanda n’abazishoyemo imari mu myidagaduro na siporo, gusa abazoroye bemeza ko ari inyamaswa zifite ubuzima butangaje ugereranije n’inyamaswa zisanzwe zororwa n’Abanyarwanda.

Kuba hari umubare munini w’Abanyarwanda batarabasha kubona ifarashi mu buryo bw’imbonankubone uretse ku zibona mu bihugu by’amahanga bakoresheje ibyuma by’ikoranabuhanga, inkuru dukesha ikinyamakuru igihe.com, cyasuye  hamwe muri hake borora izi nyamabere maze tubakusanyiriza byinshi ku buzima bwazo.

Ubworozi bw’imbwa

Imbwa (izina ry’ubumenyi mu kilatini Canis lupus familiaris) ni itungo.

Imbwa ni inyamaswa zizwiho kuba inshuti y’abantu kuko usanga hariho abantu benshi bazoroye bazikunda ndetse ugasanga hari n’abazifata nk’inshuti zabo magara.

Imbwa kandi bivugwa ko ari zo nyamaswa za mbere ku isi zizi ubwenge ukuyemo umuntu kuko hari nabo usanga bazigisha bakazikoresha imirimo itandukanye irimo nko gusaka kubarinda ndetse no gukora imirimo itandukanye yo mu rugo.
Uyu munsi twahisemo kukubwira amoko 10 y’imbwa z’inkazi kuruta izindi zose ziba ku isi.

Ingagi

Ingagi ni zo nyamaswa nini zo mu bwoko bw’inguge. Zikunze kuboneka mu mashyamba yo muri Afurika yo hagati, kandi ziba ku butaka.

Ingagi zirimo amoko abiri, nayo arimo amoko mato mato ane cyangwa atanu nk’uko abashakashatsi babigaragaje mu mwaka w’2008. ADN y’ingagi ijya gusa n’iy’umuntu, hagati ya 95 na 99% bitewe n’icyo umushakashatsi yitayeho abara. Ingagi kandi ni inyamaswa zikunda kwibanira n’abantu nyuma y’amoko abiri y’inguge. Ubuturo gakondo bw’inguge buboneka mumashyamba yo muri Afurika yo hagati, ariko zikunda kwiturira mu misozi miremire:

Inkoko zitanga amagi

Kuva ku munsi umwe kugeza ku kwezi 1,imishwi y’inkoko z’amagi igomba gushyirwa ahantu hashyushye. Ibi bikaba ari kimwe no ku nkoko z’inyama nk’uko tubikesha agatabo k’ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere ubworozi n’ibikomoka ku matungo “RARDA” kanditswe mu mwaka wa 2010, ubu iki kigo kikaba ari ishami rya Rwanda Agriculture Board “RAB”kabyerekana ku ipaji yako ya 8.

Inkoko z’amagi zizamura abazorora

Mu gushyushya imishwi hakoreshwa Imbabura cyangwa amashyanyarazi. Ubushyuhe bukenewe ku nkoko z’amagi ni nabwo bukenerwa ku nkoko z’inyama.

Ubworozi bwa Sumbirigi

Mu Rwanda tumenyereye ubworozi bw’amatungo maremare ndetse n’amagufi aho afasha kuzamura imibereho y’aborozi ,ariko umwihariko ubworozi tugiye kurebera hamwe bw’imbeba ziribwa twaburiye ijambo ry’ikinyarwanda ( cochon d’Inde) ntabwo bumenyerewe cyane ndetse kuri bamwe bikaba bimeze nk’ibitangaza kuko ari ubwa mbere bumvise ubu bworozi.

Ubworozi bw’Inuma

Mu Rwanda tumenyereye ubworozi bw’amatungo maremare ndetse n’amagufi ,aho umworozi yita kumatungo ye akayagaburira akayavuza ndetse akamuzanira n’agafaranga tutibagiwe ko amuhaza no mu mirire!
Ubworozi bw’Inuma aribwo dushaka kuvuga ho mumagambo make bwo bufite umwihariko kuko butamenyerewe hano iwacu kubera umuco w’igihugu cyacu,ubwoko bw’inuma turi burebere hamwe ni ubutanga inyama :

Ubworozi bw’Amagweja

Amagweja aturagwa mu magi y'ikinyugunyugu(BOMBIX MORI L.) nyuma y'iminsi 6-10 aturazwe.agaburirwa 4 munsi kumanya na ninjoro mu nzu yabigenewe ifite ubushyuhe hagati ya 23-28 dogere celcius,ubuhehere hagati ya 70-90% idashobora kwinjirwamo n'imbeba,umuswa,ibintu binuka nk'umwotsi,imiti yica udukoko n'amavuta ahumura yo kwisiga.
Agaburirwa mu byiciro bikurikira  :

Ubworozi bw'Inzuki

Uruyuki (ubuke: Inzuki; izina ry’ubumenyi mu kilatini: Apis ) ni udusimba tw’inigwahabiri tutagira amagufwa turangwa n’umubiri ugizwe n’ibice bitatu byuzuzanya aribyo; umutwe, ugaragaraho uduhembe tubiri tuzifasha guhuririza ibirukikije, amaso manini abiri azifasha kureba, n’umunwa. Mu muzinga hashobora kubamo ingabo 1500 kandi zikagaburirwa n’intazi. Akamaro kazo ni ako kwimya urwiru gusa, kandi urwimije urwiru ruhita rupfa. Ingabo ntiziryana, si byiza ko ziba nyinshi mu muzinga kuko zirya ubuki kandi zidakora.

Ubworozi bw'Inkwavu

Korora inkwavu ni umushinga utavuna kandi udasaba igishoro kinini

Birashoboka ko mu gihugu haba ubukene, inzara nayo iti nakubonye.
Mu bushakashatsi bwakozwe hagaragajwe ko   hariho ibintu abantu bakora kugirango barwanye ubukene nko kworora inkoko, ingurube, impene, inkwavu, inka,...

Muri ibyo byose tuvuze hari ibiza imbere kurusha ibindi. Uko mubona bikurikirana ni nako birushanya kworoha kworora:

Ubworozi bw'Ihene

Ihene (izina ry’ubumenyi mu kilatini Capra aegagrus hircus) ni itungo.

Dore ihene ya sehene. kariya kana mubona, ni sehene uyiragiye. ayiragira neza, yataha bakayimukamira. amata yayo bayita amahenehene.

Aha bavuga ko ihene ishobora kurisha ibyatsi byinshi bitandukanye mu gihe kimwe. Uko kurisha mu rwuri ihene irisha ibyatsi bitandukanye, bityo zikaba ishobora no kurya imwe mu mirama y’ibiti yatakaye ku butaka bikaza kuzita mu mahurunguru. Izo mbuto zaciye mu nda y’ihene zihakura ubushobozi bwo guhita zimera mu butaka zihuye nabwo.

Ubworozi bw'Inka

Inka (izina ry’ubumenyi mu kilatini Bos primigenius taurus ♀) ni itungo.

Inyana (izina mu Cyongereza calf)

Kubungabunga ubwoko bw’inka z’inyambo:

Nk’uko bigaragara gahunda z’ubworozi zose zigamije kongera umusaruro (intensification) hakoreshejwe amoko y’amatungo atanga umusaruro mwinshi ku butaka buto. Ibi birasaba kubangurira ku bwinshi inka z’inyarwanda hafi ya zose ku bwoko bw’amata (Friesian, Jersey) muri gahunda yo kongera umukamo.

Ubworozi bw'Inkoko

Ubworozi bw'inkoko ni umurimo mwiza ubyara inyungu ku borozi bafite ubutaka buto, kubo bukorerwa ahantu hato kandi bugasaba uburyo buciriritse. Amagi n'inyama z'inkoko bifite intungamubiri nyinshi kandi bihabwa igiciro cyiza ku isoko.

Hariho uburyo bubiri bwo korora inkoko: inkoko zitera amagi, n'inkoko zitanga inyama.

1. Inzu y'inkoko

Inkoko zigomba kugira ahantu hisanzuye ziba, urumuri n'umwuka uhagije. Aho inkoko ziba hagomba guteganywa ku buryo bukurikira:

ubworozi bw'ihene

Menya byinshi bitandukanye ku bworozi bw’ihene, ushobora kuba wibazaga uti ese ihene iba mu kiraro kingana gute? Ese zororoka gute? Hamwe nibindi bibazo byose wibazaga kuri iri tungo nibyo tugiye kukugezaho mubushakashatsi twagukusanyirije wowe uri gusoma iyi nkuru.

Inkoko z’inyama

Ubworozi bw’inkoko z’inyama

Ubworozi bw’inkoko z’inyama bumara igihe gito cyane ,bityo bukazanira uwabukoze inyungu mu buryo bwihuse.Inkoko z’inyama zariye neza zikabona n’ibyangobwa byose zikeneye,zishobora gutanga umusaruro nyuma y’iminsi mirongo itatu gusa.nukuvuga mu gihe kitageze mu mezi abiri.Icyo gihe inkoko imwe uyibaze iba ipima ikilo n’igice (1,5).

1. Imishwi